RDC: Abana barenga 130 bagizwe impfubyi na Ebola.
Icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho byemejwe ko abamaze kwandura bageze kuri 1048 ku wa 21 Kamena 2026, naho abo cyahitanye bakaba ari 267.
Intara ya Ituri ni yo ikomeje kwibasirwa cyane, aho ubu iki cyorezo cyamaze kugera no mu nkambi y’impunzi ya Kigonze muri Bunia, isanzwe ibamo impunzi zirenga ibihumbi 17.
Abagenzura iyi nkambi batangaje ko kuva muri Gicurasi 2026, impunzi zigera kuri 30 zimaze gupfiramo kandi ko indwara zabishe zitaramenyekana. Icyakoze, abenshi muri bo bari bafite ibimenyetso bya Ebola birimo kuruka no gucibwamo.
Ibipimo byafashwe muri iyi nkambi bikanasuzumirwa muri laboratwari y’igihugu, byagaragaje ko abantu babiri mu 10 bapfuye tariki ya 16 n’iya 17 Kamena ari bo bishwe na Ebola.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryagaragaje ko rihangayikishijwe n’abana bakomeje kwicwa n’iki cyorezo, kuko kugeza ku wa 19 Kamena, mu banduye harimo nibura abana 15%, mu gihe mu bapfa harimo 25%.
UNICEF igaragaza ko abana bandura iki cyorezo baba bafite ibyago byikubye kabiri byo gupfa ugereranyije n’abakuru, ibyo bigashimangira uburyo ubwirinzi bw’umubiri wabo ari buke.
Usibye umubare w’abapfa ugenda wiyongera, iki cyorezo gikomeje gusenya imiryango. Mu Ntara y’Ituri yonyine, hamaze kuboneka abana batari munsi ya 135 bagizwe imfubyi n’iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, yagaragaje ko abana benshi muri aba bapfushije ababyeyi babo b’abagore, ndetse ko hari ababuze ababyeyi bombi.
Catherine yagize ati “Abakozi bacu mu Ntara y’Ituri bahuye n’abana bapfushije ba nyina, ndetse n’ababuze ababyeyi bombi bitewe na Ebola.”
Yakomeje ati “Abana baba bafite ibyago byihariye kubera ko babeshwaho n’ababitaho, ntibashobora kuba ahatandukanye n’ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo mu buryo bumwe nk’ubw’abakuru.”
Abana 135 bamaze kumenyekana mu Ntara y’Ituri, cyane cyane muri Mongbwalu, Rwampara na Bunia, bari guhabwa ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kubona serivisi z’ubuzima, ndetse no gushakirwa indi miryango ibarera nk’uko UNICEF ibivuga.
UNICEF kandi ivuga ko yateye nkunga ishyirwaho ry’urugo rwa mbere rurera impinja n’abana bato mu gihe ababyeyi bakitabwaho mu bigo byahariwe kuvura abanduye Ebola. Ivuga ko vuba hazafungurwa izindi ngo ebyiri.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



