Gicumbi: Bashatse batujuje imyaka, imbaraga z’ubuyobozi ziba ubusa mu kubatandukanya.
Mu kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi hari abana bashinze ingo batujuje imyaka y'ubukure , n'ubuyobozi bugerageza kubatandukanya biba iby’ubusa.
Ni abana batatu b’abakobwa bashatse batujuje imyaka y’ubukure kuko umukuru muri bo afite imyaka 17. Bavuga ko bashatse ku bw'urukundo n’amateka mabi yo mu miryango bavukamo, bakanemeza ko n’ubwo ubuyobozi bwabatandukanyije n’abakunzi babo, bo banyuzamo bagashaka uko umubano wabo wakomeza.
Umwe yagize ati : « Narekeye kwiga mu mwaka wa 2025 bitewe n’uko ntabanaga n’ababyeyi bombi, bityo kubona ibikenerwa bikangora. Mama twabanaga aho yashatse akajya anyirukana, bituma mpita nshaka umugabo. »
Undi we ati : « Twarakundanaga bigeze aho ntwita inda ye, abayobozi ntibashaka ko tubana ariko ababyeyi bacu bo nta kibazo babigizeho baradufashaga. N’ubu ajya aza kunsura. »
Twagerageje kuvugisha umwe mu babyeyi b’aba bana atubwira ko abana babo ntacyo babatwaye ahubwo bagerageza kubafasha.
Yagize ati : « Nari ndi i Kigali njya kumva ngo umwana wange yashatse. Umukwe wange na we kandi ni umwana kuko ntiyarenza imyaka 18. Urumva rero sinajya gushwana n’umukwe cyangwa na bamwana wange ahubwo nagombaga kubashyigikira nk’umubyeyi mu rukundo rwabo ntibashwane. »
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarutarama BIRABONEYE Innocent, avugako iki kibazo bakizi kandi ko bagiye gukomeza kugikurikirana.
Ati : « Icyo kibazo turakizi ahubwo nari nzi ko abo bana baba iwabo batasubiranye n’abagabo babo, ariko niba ari uko bimeze turongera dukurikirane. »
Yagize ati : « Urumva ko iryo ari ihohoterwa kuko umwana w’imyaka 17 kubyarantibikwiye. Ibyo byo tugiye kubikurikirana mu buryo bw’amategeko. »
Evariste MURWANASHYAKA umuyobozi ushinzwe guhuza Ibikorwa mu Mpuzamiryango Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu CLADHO ku rwego rw'Igihugu akaba n'umuyobozi w’iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'umwana, avuga ko ibi bidakwiye kandi ko bigirwamo uruhare n'ababyeyi ariko bagiye kubikurikirana.
Ati : « Abana bakabaye bari ku ishuri ntabwo bakwiye gushakana ngo babane nk’umugore n’umugabo, gusa haba harimo n’uruhare rw’imyumvire y’ababyeyi babo. Njyewe ngiye kubyikurikiranira mvugane n’abashinzwe abana ku rwego rw’akarere. »
Ubushakashatsi bugaragaza ko gushaka utarageza imyaka y’ubukure bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima, ku burezi no ku mibereho y’igihe kirekire. Bituma kandi abana batakaza amahirwe yo kwiteza imbere, bagahura n’ibibazo by’ubuzima, bikanadindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.
Ni yo mpamvu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima OMS na UNICEF bashimangira ko kurinda abana harimo no kubarinda gushyingirwa imburagihe, ari ingenzi cyane.
Esther KIREZI
Kinyarwanda
English



