Nyagatare: Barasaba impuzankano ibatandukanya n’abakora ibyaha.
Bamwe mu bamotari bo mu Karere ka Nyagatare basaba ko bahabwa impuzankano, zibatandukanya n’abakora ibyaha batwara moto bikitirirwa abamotari.
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ishyira mu majwi abamotari ko ari bo batuma ibiyobyabwenge byiyongera, kuko bari mu babitunda n’ababikwirakwiza hirya no hino mu gihugu. Icyakora abamotari ntibabyemera batyo, kuko babihakana bivuye inyuma bakavuga ko utwara moto wese atari umumotari. Basaba ko habwa impuzankano zibatandukanya n’abakora ibyo byaha bakabyitirirwa.
Bagira bati: “Iyo duhuriye mu cyapa twese dutwaye moto tutambaye amajire, ntaho wadutandukanyiriza n’abakora ibyo byaha bitwitirirwa. None se ko nta kituranga wenda ngo ntidusa, urumva ibyaha bakora bitatujyaho kandi twe dutara abagenzi? Ikibazo cy’amajire gikwiye kwitabwaho.”
Umuyobozi wa koperative y’abamotari George TUMWESIGYE avuga ko ku mikoranire bafitanye n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), hari gahunda yo kubaha izo mpuzankano, bigakemura ikibazo cyo kwitirirwa ibyaha niba ari ho ikibazo kiri.
Agira ati: “RURA ni we muterankunga w’aya makoperative. Rero yahaye isoko MTN ngo yambike abamotari, imaze kwambika abo mu mujyi wa Kigali irananirwa. Twe rero ntituragerwaho gusa hamwe na RURA turi gukorana ngo iyo mpuzankano iboneke, abamotari ntibakomeze kwitirirwa ibyaha bikorwa n’abandi.”
Abasanga ibihumbi 2700 nibo bibumbiye muri koperative y’abamotari, bose bagahuriza ku kuba ntawe ushobora kumenya ko amotara kuko ntawe uba yambaye imyenda imuranga. Bavuga ko bituma n’ababashinzwe umutekano babitiranya, mu gihe hari abakoze ibyaha bikabajyaho.
Louise MUKANTAGENGWA
Kinyarwanda
English



