Kayonza: Bagiye guterwa inzara no guhabwa serivisi mbi.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza bikanga ko inzara ishobora kongera kubica kubera kudahabwa serivisi ku gihe, ahubwo bagasiragizwa n’inzego z'ibanze.
Mu mpera z’umwaka wa 2025, ni bwo mu karere ka Kayonza havuzwe ikibazo cy’inzara ndetse bituma abari abayobozi icyo gihe beguzwa ku myanya y’ubuyobozi. Ni ho abaturage bo mu murenge wa Murundi bahera bagira impungenge ko inzara yakongera kubica atari uko imvura itaguye cyangwa ngo bahure n'uburwayi, ahubwo ari ukubera kwirirwa basiragizwa ku biro by’umurenge no ku kagari bashaka serivise ariko ntibazibonere igihe, ibituma ntacyo bo bakora bakirirwa bicaye ku biro nkuko bamwe mu bo twasanze ku biro by’Umurenge wa Murundi babivuga.
Umwe yagize ati: “Ejo nageze aha saa 6h00 za mu gitondo, ndongera ntaha izindi saa 6h00.”
Undi we yagize ati: “Iminsi ibiri ndayirangije nza nkataha nta serivisi mbonye kandi ndatega. Ubwo se akazi nazagakora ryari? Ibyo mba nasize byose, n’ibyo nshaka simbibone urumva ko ari igihombo. Kuva aha ntibipfa gukunda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi NTAMBARA John, avuga ko iki kibazo gihari ariko impamvu ibitera ari uko abenshi baba bashaka serivisi z’irangamimere.
Agira ati: “Ikibazo nange ndacyumva kandi kirahari. Kubera ko abantu baza ari benshi bashaka serivisi, nta n’ushobora guhaguruka kuko abenshi bakeneye iz’irangamimerere.”
Serivisi z'imburagihe zitangirwa kuri uyu Murenge wa Murindi, zishimangira akarere ka Kayonza gakomeje kuza mu myanya y'inyuma mu mitangire ya serivisi. Ibi kandi bishimangirwa n'Ubushakashatsi bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi buzwi nka ‘Citizen Report Card’ (CRC) mu myaka itatu ishize, aho bwagaragaje ko Akarere ka Kayonza kabayemo aka nyuma inshuro ebyiri, kuko aka karere kaje ku mwanya wa 30 n’amanota 70.45% mu mwaka wa 2023, naho mu mwaka wa 2024 kakaba karaje ku mwanya wa kane n’amanota 80.9%. Ni mu gihe mu mwaka wa 2025 kisanze ku mwanya wa nyuma n'ubundi n’amanota 67,26%.
Eliyeli IRAGENA
Kinyarwanda
English



