Gicumbi: Kudahabwa serivisi bigiye kubaca kwa muganga
Bamwe mu baturage bagana ikigonderabuzima cya Bushara giherereye mu Kagari ka Bushara mu Murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi, binubira serivisi bahabwa aho bavuga ko hari n’abarara batavuwe bwacya na bwo bakiriza munsi.
Ku isaha ya saa 3h40 ni bwo umunyamakuru yari ageze ku Kigo nderabuzima cya Bushara kiri mu kagari ka Bushara mu Murenge wa Shangasha w’Akarere ka Gicumbi, ahasanga abarwayi b’ingeri zitandukanye batera urwenya ngo amasaha yicume dore ko abenshi muri bo batari bakabonye Service ngo basubire mu ngo zabo. Mu kubabaza uko serivisi kuri iki Kigonderabuzima zitangwa bavuga ko zidatangwa neza, kuko nta waza kuhivuriza ngo atahe abe yanatekera abana be.
Bagize bati: “Nk’ubu twaje mu gitondo cya kare, none bigeze izi saha nta serivisi turabona. Ubu se abana twasize mu rugo twataha tukatekera na ryari?”
Undi ati: “Ahubwo ningira amahirwe nkakira sinzagaruka kwivuriza hano, serivisi zaho zigenda gake. N’abo nahasanze ntibaravurwa, n’uyu wararanyije ntarahabwa serivisi ngo atahe.”
Hari undi we uvuga ko hari ubwo umwana yari amuciye mu myanya y’intoki kubera kurangaranwa kandi yari yabyutse igicuku aza.
Yagize ati: “Nari ndwaje umwana nza mu gitondo kare, saa 9h00 za mu gitondo ziragera ntaravurirwa, bamvuriye umwana saa 8h00 za nijoro na bwo ari umuganga wa Compasion. Baba barangariye muri telephone, ubundi biganirira, ubona umwe ari we ukora byose.”
Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Bushara NSHIMIYIMANA Patrick, avuga ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane gusa akavuga ko bafite ikibazo cy’abaganga bakeya ari yo ishobora kuba intandaro y’abavuga batyo.
Agira ati: “Sinabyemeza cyangwa ngo mbihakane, gusa dufite ikibazo cy’abaganga bake kuko ku manywa iyo hari benshi baba ari batanu, rimwe na rimwe abarwayi bakarusha ubwinshi ababavura ubwo ari yo yaba impamvu bavuga ko batanyuzwe na serivisi.”
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Emmanuel NZABONIMPA, avuga ko iki kibazo kigiye gusuzumwa kigakemurwa vuba.
Yagize ati: “Icyo kibazo turakizi kandi cyakorewe ubuvugizi ku nzego zishinzwe ubuzima ngo hongererwe abaganga babe bahagije, gusa turanasuzuma turebe niba nta yindi mpamvu yabiteye, nihaba harimo amakosa ababikora babibazwe.”
Nk’uko tubikesha amakuru ava mu baturage twaganiriye, yemeza ko n’ubwo kuri iki Kigonderabuzima bahabwa imiti ariko nta mumaro ibagirira, kuko kenshi bahabwa mikeya ngo bagaruke ejo gufata indi, na bwo hadaciyeho kabiri bakongera kugaruka kwivuza ya miti itarabakijije. Kubera serivisi mbi kandi babona bahabwa ntibatinya kuvuga ko bashobora no gucika ku kwivuriza kuri iki Kigonderabuzima, icyakora iyo serivisi banenga ibaye ivuguruwe nta cyababuza kuhagana.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



