GICUMBI: Ibitaro bya Byumba byibutse ari abakozi babyo bishwe muri jenoside mu 1994.
Ibitaro bya Byumba ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bibutse abari abakozi b’Ibitaro bya Byumba n’ibigo nderabuzima byo mu cyahoze ari Akarere k’Ubuzima, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukeri, ukomereza mu busitani bw’Ibitaro Bya Byumba. Waranzwe no guhumuriza abarokotse no gutanga amakuru ku mibiri y’abishwe itaraboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Mu buhamya bwatanzwe na Mupenzi Joseph wahoze ari umushoferi mu Bitaro bya Byumba akaba yaranarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko baterwa intimba n’agahinda nuko nta Muhutu ugaragaza aho ababo bishwe bari kandi batarishwe nijoro.
Yagize ati: “Aha ntabwo bigeze bagirira nabi abantu nijoro ngo babatere nijoro. Igiteye agahinda kurusha ibindi ni uko kugeza uyu munsi mu myaka 32 ishize, nta Muhutu turabona n’umwe ngo ahaguruke ngo avuge ati ‘Nyamara ibyo twakoze ng’ibi, dore abantu aho bari.’”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Madamu UWERA Parfaite, yavuze ko kwibuka abarokotse byibutsa ubwitange bagize ndetse bikanasigira amasomo abari mu mirimo uyu munsi.
Ygize ati: “Kubibuka rero tuboneraho umwanya wo kwibuka ubwo bwitange bwabo, ibi tubivanamo amasomo akomeye twebwe abari mu mirimo uyu munsi, ariko by’umwihariko abari mu mirimo nk’iyo bakoraga yo kwita ku buzima bw’abaturage.”
Yakomeje ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko amarira yabo bayasangiye n’abanyarwanda bose.
Abitabiriye uyu muhango bibukijwe ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi atari ugusubira mu mateka y’agahinda gusa, ahubwo ari umwanya wo gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kubaka Igihugu gishingiye ku bumuntu no kwiyubaka.
Kinyarwanda
English



