Lil Wayne yambitse impeta umukunzi we mu ibanga.
Umuraperi Dwayne Carter wamamaye nka Lil Wayne w’imyaka 43, yambitse impeta mu buryo bw’ibanga inkumi iri mu myaka 20 bitegura kurushinga.
Amakuru y’urukundo rwa Lil Wayne dukesha ikinyamakuru Pagesix, avuga ko uyu muraperi yambitse umukunzi we impeta ariko ntiyatangaza amazina ye, gusa akaba akomoka mu Gihugu cya Indiana.
Iki kinyamakuru kivuga ko Lil Wayne yambitse impeta uyu mukunzi mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko bikomeza kugirwa ibanga.
Ntabwo aribwo bwa mbere uyu muraperi ukunzwe cyane muri Amerika no ku Isi yavugwa mu rukundo kuko byaherukaga muri Gicurasi 2025, aho Denise Bidot bakundanaga yatangazaga ko batandukanye abinyujije mu butumwa yashyize kuri Instagram, akaba yaragaragaje ko Lil Wayne ari we wamubenze.
Yanditse ati: “Gutandukana n’umuntu ku munsi w’abagore ntabwo bisanzwe. Ndi gusenga kuko Imana ihora inkura mu bikomeye. Ndi kugenda mfite ukwizera.”
Denise Bidot yatangiye gukundana n’uyu muraperi mu 2020, ndetse mu 2021 byavugwaga ko baba bararushinze mu ibanga gusa uyu muraperi aza kubihakana.
Lil Wayne afite abana bane barimo Reginae Carter ufite imyaka 27 yabyaranye na Toya, wahoze ari umugore we kuva mu 2004 kugeza mu 2006, akaba ari na we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Dwayne Michael Carter III w’imyaka 17 ni we mwana wa kabiri wa Lil Wayne. Yamubyaranye n’umunyamakuru wo muri Amerika witwa Sarah Vivan.
Uyu muraperi afite n’umwana witwa Nea w’imyaka 16 yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Nivea, ndetse na Kameron w’imyaka 16 yabyaranye na Lauren London wigeze gukundana na nyakwigendera Nipsey Hussle.
Lil Wayne ni umwe mu baraperi bakundwa n'abantu batari bake ku isi, aakaba kandi umwe mu badakunda gushyira ubuzima bwe bwose hanze kuko ibintu bye byinshi bikunda kugorana kubibonaho amakuru.
Gilbert NIYOMUKIZA
Kinyarwanda
English



