Visi Perezida w'Igihugu cya Honduras H.E. Ms. Diana Baleska Herrera Portillo yasuye Akarere ka Gicumbi.
Visi Perezida w'igihugu cya Honduras H.E. Ms. Diana Baleska Herrera Portillo yasuye akarere ka Gicumbi mu ruzinduko rwo gusura ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage ku bufatanye na World Vision.
Ryari itsinda ryavuye mu gihugu cya Honduras riyobowe na Visi Perezida w’iki gihugu H.E. Ms. Diana Baleska Herrera Portillo, ryasuye Akarere ka Gicumbi hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu kwegereza ibikorwaremezo abaturage cyane cyane amazi meza. Abaturage bo mu Murenge wa Kageyo ahasuwe umuyoboro w’amazi wubatswe ku bufatanye n’umushinga World Vision, bavuga ko mbere bavunikaga kugira ngo babone amazi gusa kuri ubu byakemutse.
Umwe agira ati: “Mbere abana bacu bararaga ijoro bajya kuvoma epfo mu mubande, bavayo bakirirwa basinzira ku ishuri kubera kugenda nijoro, gusa aho aya mazi yaziye ubu isuku ni yose kandi ntitukivunika.”
Undi ati: “Mbere tukivoma amazi yo mu mibande wasangaga umeshe ishati y’umweru, aho kugira ngo icye ikazamo ibizinga. Gusa ku bufatanye na World Vision, Leta yatwubakiye amavomo aho tubona amazi meza byihuse.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice asobanura icyagendeweho hasurwa akarere ka Gicumbi, yavuze ko ari ukubera imishinga izana impinduka mu baturage ndetse ashimangira ko ari ishema ku gihugu.
Ati: “Impamvu ari kano Karere ka Gicumbi kasuwe, ni ukubera impinduka mu buzima bw’abaturage, ku bufatanye na World Vision kandi bigaragaza uburyo igihugu cyita ku baturage ku buryo n’abaturutse hanze y’igihugu baza kutwigiraho.”
Akomeza kandi ashimangira ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi, akabasaba kurinda ibyagezweho.
Agira ati: “Urahare rw’abaturage mu bibakorerwa ni ingenzi no kubibungabunga kugira ngo bidasaza. Icyo basabwa ni ugusigasira ibyagezweho no kubibera maso kugira ngo hatagira n’uwabisenya.”
Visi Perezida w'igihugu cya Honduras H.E. Ms. Diana Baleska Herrera Portillo, avuga ko bigiye byinshi muri uru ruzinduko, bakazabikora mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “Mwakoze cyane kuduha ikaze. Nakifuje ko nagira abayobozi nk’abo nabonye inaha, bakaba no muri Honduras. Twagiranye ibiganiro byiza kandi twize byinshi harimo n’ukuntu inzego zikorana kandi ibikorwa bikegerezwa abaturage na bo babigizemo uruhare. Nizera ntashidikanya ko ibyo twabonye mu rugendoshuri twakoze tugomba kubikora mu gihugu cyacu cya Honduras.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’iri tsinda ryaturutse muri Honduras kandi nyuma yo gusura ibikorwaremezo no kureba ibyagezweho mu kwegereza amazi meza abaturage, iri tsinda ryakomereje I Kigali aho hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo hagati y’u Rwanda na Honduras. Ni nyuma y’uko ejo uyu Perezida n’itsinda ayoboye bunamiye Inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



