NYAGATARE: Imiryango 17 irimo abarokotse Jenoside n’abamugariye ku rugamba yorojwe inka na PSF.
Imiryango 14 y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi 3 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, yorojwe inka n’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare mu rwego rwo kubasha kwiteza imbere.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu munsi tariki ya 04 Kamena 2026, nyuma yo kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare, ruruhukiyemo imibiri y’abayizize 99.
Amakuru dukesha MUHAZI YACU ni uko bamwe mu bazihawe bavuze ko zigiye kubahindurira ubuzima ndetse bakanashima PSF yazibahaye.
Mutoni Joyce utuye mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Musenyi yagize ati: “Nishimiye ko bampaye inka nkaba nizeye ko iyi nka igiye guhindura ubuzima bwanjye kuko ubu ngiye kujya mbona amata n’ifumbire, kandi nizeye ko bizampindurira ubuzima.”
Ni mu gihe Kayitare Jean Damascène wo mu Murenge wa Tabagwe yagize ati: “Turashimira cyane abatekereje kuturemera. Twajyaga tubura amata n’ifumbire ariko ubu tugiye kujya tubibona hafi kandi bizadufasha kuzamura imibereho y’imiryango yacu.”
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare, Rwibasira Uwizeye Joel, yasabye abahawe inka kuzifata neza.
Yagize ati: “Turasaba abahawe izi nka kuzazifata neza no kuzitaho kugira ngo zibagirire akamaro.”
muri iki gikorwa hatanzwe inka 17 zihaka ndetse buri nka ikaba yarishyuriwe ubwishingizi. Abazihawe bahawe n’ibindi bikoresho by’ibanze bizabafasha kuzitaho. Kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza, cyatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 18, zikaba zahawe abaturage batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyagatare.
Theoneste MANIRAKIZA
Kinyarwanda
English



