NYAGATARE: Abakorera muri Centre ya Mimuli barasaba kuvugururirwa isoko.
Abaturage bakorera mu isoko rya Mimuli no mu isantere ya Mimuli barinubira imihanda yo muri iyo Santere yangiritse n'isoko rifite Ligoli zikoze nabi kandi zitariho ibyuma bizipfuka, bigateza impanuka abarikoreramo.
Aha tuvuga ni muri Santere y’ubucuruzi ya Mimuli iherereye mu karere ka Nyagatare, haruguru gato y'ibiro by'umurenge wa Mimuli. Ukigera muri iyi Santere ubona ko isirimutse ndetse iteye imbere, inzu z'ubucuruzi hafi ya zose ziriho amakaro y'umweru ku buryo ubona ko iyi Santere yererana ndetse ijyanye n'igihe. Nubwo iyi santere isa neza, abaturage bakorera mu isoko rya Mimuli bafite ikibazo cy'amaligori adapfutse bikabateza impanuka kandi ibyuma byakazipfutse birambitse iruhande rw'aho zakabaye zipfutse nubwo nabyo bishaje. Bamwe mu bo twaganiriye barabiduhamirije.
Umwe yagize ati: "Tugwamo yewe n'ejo hari uwaguyemo. Izi ligoli bazubatse bigurukira ibyuma bihita bisaza. Ntabwo wavuga ngo ntugwamo kandi uguyemo arabyimenyera."
Bakomeza kandi bavuga bati,"Izi ligoli amazi yazo ntabwo atemba. Nyine arareka ubwo abakora isuku bagomba kuyasunika ubwo mu gihe batari babikora umwanda uba ari wose."
Usibye abo muri iryo soko kandi, abakorera n'abagenda mu isantere ya Mimuli bavuga ko babangamiwe n'imihanda yo muri iyi Santere yangiritse aho bavuga ko ibateza impanuka.
Bati: " Nk'ubu iyi mihanda ubona ko itajyanye n'iyi Santere. Hari n'ubwo abamotari baza hakabura uhigamira undi kuko amazi aca mo hagati mu muhanda yishakira inzira kuko nta ligoli acamo."
Bagahuriza ku kuba ubuyobozi bwabafasha ibikorwaremezo byabo bikaba nta makemwa bati: "Keretse isoko barisubiyemo izi Ligoli zigacurikwa ku buryo amazi atemba akameneka ndetse na Ligoli bakazipfuka. Kandi si uko abayobozi batabibona cyane ko duturiye umurenge. Uyu muhanda wakorwa tukajya tugenda heza kandi impanuka zigacika."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mimuli INGABIRE Jenny, inshuro zirenga 5 twagerageje kumuhamagara ku murongo wa Telephone ntiyatwitabye, ndetse n'ubutumwa bugufi twamuhaye mu gikari no kuri WhatsApp ntabwo yigeze asubiza. Niko guhamagara Umuyobozi W'akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MATSIKO Gonzague, we avuga ko ikibazo cy'isoko n'umuhanda byombi biri muri Santere ya Mimuli byombi bisaba ingengo y'imari ariko hataraboneka ubushobozi, gusa akizeza abaturage ko biza gukemuka vuba n'ubwo nta gihe yitsa ho.
Yagize ati: "Sinavuga ngo ni igihe iki n'iki ariko igihari ni uko byaba umurenge n'akarere, dukorera abaturage. Ikiriho rero ni uko hari gushakwa ubushobozi, nibuboneka haba umuhanda wa Mimuli ndetse n'iryo soko tuzabikora, abaturage ikibazo cyabo turakizi tuzahita tubikemura nihaboneka ubushobozi."
IbIbibazo bigaragazwa n'abaturage bemeza ko bibangamye, harimo nk'ikibazo cya ligoli zidapfutse, hakiyongeraho ko zubatswe nabi kuko amazi amanutse ku mureko yireka aho kugira ngo atembe, ibikurura umwanda muri iryo soko. Bagaragaza kandi ikibazo cy'umuhanda wo muri Santere ya Mimuli wo usa n'uwirengagijwe, cyane ko wegeranye n'ibiro by'umurenge ndetse uri mu isantere rwagati ariko ukaba ntacyo ukorwaho habe no gusiba ibinogo biwurimo.
Gilbert NIYOMUKIZA
Kinyarwanda
English



