GICUMBI: Abataye ishuri bari kwiba, bakanatega abaturage.
Bamwe mu baturage batuye muri santere yo ku Musura mu murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, barasaba ko abana bataye ishuri birirwa babiba ndetse bakanakora urugomo rwo gutega abantu nijoro basubizwa mu ishuri. Icyakora ubuyobozi bw’umurenge bwavuze ko butari bubizi ariko bugiye kubasubizamo.
Ibi ni ibihamywa na bamwe mu baturage bo muri santere yo ku Musura mu murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gicumbi bavuga ko babangamiwe n’abana b’insoresore bataye ishuri birirwa muri iyi santere. Aba bana birirwa muri iyi santere, bamwe mu baturage bavuga ko babiba ndetse bakagira n’urugomo, aho bacungana nuko bwira bagatega abantu bakabambura ibyabo cyane cyane ababa baje muri iyi santere nkuko babyivugira.
Umwe muri bo yagize ati: “ Bacungana nuko burira, umuturage witemberera ataha ku mugoroba bakamutegera mu nzira bakamwambura agatelefone, bakamwambura udufaranga, bakamusaka, bakamugarika, bakamugaragura, ni wo mukoro wabo. Noneho bagatera no mu ngo kwiba. ”
Bakomeza basaba ubuyobozi gushyiramo imbaraga, aba bana bagasubizwa mu ishuri nkuko uyu abivuga.
Yagize ati: “ Buriya Leta yakagombye gushyiramo imbaraga ikabakangurira kujya kwiga bagakurikira ishuri.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo KAYIGAMBA Emmanuel yavuze ko batari babizi ariko bagiye kubikurikirana, bagasubizwa mu ishuri.
Yagize ati: “ Abo ntabo nari nzi ngewe. Ndaza gukurikirana menye neza...Abo bantu tubakurikirane, tubasubize mu ishuri.”
Abana babarirwa mu bihumbi 22 ni bo babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru ko bataye ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Muri bo, abo mu Karere ka Gicumbi bari 2197. Mu rwego rwo gutegura u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza, aba bana bo ku Musura batiga bakwiye kugusubizwa mu ishuri vuba bakiga, bakaziteza imbere.
MANIRAKIZA Theoneste
Kinyarwanda
English



