Rutsiro: Barakekwaho kwiba Ibendera ry’Igihugu.
Abantu icyenda bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira mu Kagari ka Muyira batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku Biro by’Akagari ka Muyira.
Amakuru kuri buno bujura yamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 23 Gicurasi 2026, aho ryibwe ku Biro by’Akagari ka Muyira, Umurenge wa Manihira wo mu Karere ka Rutsiro.
Amakuru dukesha Igihe.com ni uko mu bafunzwe harimo uwahoze ari Umuyobozi w’Umudgudu wa Rufungo, wavanywe ku buyobozi n’abaturage ntiyishimire iki cyemezo, ushinzwe umutekano mu mudugudu azira kuba ataragenzuye irondo n’abagombaga kurara irondo barindwi batariraye mu ijoro ibendera ryibwemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira Ukwishaka Titien, avuga ko bagikomeje gushakisha iri bendera ry’Igihugu ryibwe n’abataramenyekana nubwo hari abakekwa.Yagize ati: “Ntabwo riraboneka, dukomeje gushakisha dufatanyije n’izindi nzego, ryibwe kubera icyuho cy’abatararaye irondo, kandi hari icyizere ko rizaboneka, amakuru y’ibura ryaryo yamenyekanye ubwo Umukuru w’Umudugudu yari aje kugenzura irondo agasanga ritakozwe n’ibendera ryibwe”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yaboneyeho no gusaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano bitabira irondo no gutangira amakuru ku gihe. Abafashwe bose kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya.
Si ubwa mbere Ibendera ry’Igihugu ryibwe muri aka Karere ka Rutsiro kuko ryaherukaga kwibwa ku biro by’Akagari ka Ruhingo, Umurenge wa Gihango ku wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025 n’ubundi muri aka karere.
Theoneste MANIRAKIZA.
Kinyarwanda
English



