Gicumbi: Yakuwe muri VUP kubera raporo mbi.
Faraziya ufite ubumuga utuye mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, arasaba gusubizwa muri VUP kuko yayikuwemo nyuma yo kubakirwa inzu, none ubu akaba atunzwe n’abagiraneza.
Mu gihe inzego zitandukanye zikomeje kuvuga ko imibereho y’abaturage irushaho kuzamuka binyuze muri gahunda zo gufasha abatishoboye, hari bamwe mu baturage bavuga ko hari aho raporo zikorwa ari impimbano hagamijwe gushimisha abayobozi no kubona amanota, aho kureba ubuzima nyabwo abaturage babayemo kuko benshi badafashwa, abandi bagahagarikirwa ubufasha kandi ubuzima bwabo buri mu kaga. Umwe mu bari kugirwaho ingaruka n’izi raporo mpimbano ni Farasiya, utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, aho avuga ko nyuma yo kubakirwa inzu yahise afatwa nk’uwishoboye agakurwa muri VUP kandi ntacyo ashoboye kwikorera kubera imvune yagize, none ubu ubuzima bwe bukaba buri mu kaga kuko atunzwe n’abaturanyi.
Agira ati: “ Inzu yari igiye kumpirimira njya gusaba ubufasha barabumpa, binsaba gutanga umurima guragenda. Nagiye kumva nungurwa ati ‘twakuvanye muri VUP’ . Ubu ndi aho ngaho gusa, umbonye aranyakira. Ubu none simpinga.”
Bamwe mu baturanyi bavuga ko batunguwe no kubona yarafashwe nk’uwishoboye muri raporo z’ubuyobozi kandi imibereho ye iri kurushaho kuba mibi kuko arya ibyo bamuhaye bitaba ibyo inzara ikamwica.
Uyu yagize ati: “ Ubuzima bwe ntakuntu bumeze. Atunzwe n’abaturage. Yavunitse ukuboko, avunika ukuguru. Kurya iyo abaturage batamuhaye ntakintu atamira. Ni ugutega bamushyize mu kanwa. Yewe abayeho nabi uyu mukecuru.”
Twageze ku Biro by’Akagari Ka Muhambo, maze Umuyobozi w’Imibereho myiza y'Abaturage UMUTESI Costantine yanga kuvugana n’itangazamakuru, mu gitwenge kinshi nk’uwishongora, avuga ko yakerewe inama yo ku murenge, bityo ko tugomba kumutegereza kugeza igihe iyo nama iza kurangirira akabona kugira icyo avuga.
Agira ati” Turaganira ningaruka. Nakerewe ku murenge.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel, avuga ko nubwo abageze mu zabukuru bafashwa na Leta, n’abana babo bagakwiye gufasha Leta mu kwita ku babyeyi babo baba bari gushesha akanguhe.
Yagize ati: “ Iyo umuntu afite ubumuga nka gutyo ariko afite umuntu uri mu myaka yo kuba yashobora gukora, ari umuntu afite abana cyangwa se abuzukuru abana na bo bashobora kuba bagira ibyo bifasha bakora, abo rero tubafasha kugira ngo babone inshingano zibafashe, abo babyeyi cyangwa se abo bantu bakuze tuba dufite.”
Tumubajije ku bijyanye no kuba hakorwa raporo mpimbano, yavuze ko bidakwiye umuyobozi.
Yagize ati: “Niyo byaba bihari nyine byaba ari imikorere idakwiriye umuyobozi ko umuntu yahishira umuntu ubabaye, wenda uri mu bukene kugira ngo raporo ikunde imere neza.”
Yongeyeho ko aho byagaragara hasesengurwa, hakarebwa impamvu ibyihishe inyuma kugira ngo umuturage areke kurengana.
Arakomeza ati: “ Niyo byaba bihari n’ubundi byasesengurwa tukareba impamvu.”
Ni kenshi hakunze kumvikana inkuru z’abantu bagiye bahagarikirwa ubufasha bahabwaga na Leta bigizwemo uruhare rukomeye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Benshi bahagarikirwa ubufasha hashingiwe ku kuba bafite abana byitwa ko bishoboye, nyamara na bo ubwaho batabayeho neza mu miryango yabo. Mu gihe umuturage yubakiwe inzu, bamwe bagaragaza ko n’ubufasha ahabwa bwagumaho cyane cyane ku bafite ibibazo by’ubuzima nk’ubumuga budakira, ndetse n’abandi bikigaragara ko batishoboye cyangwa bageze mu zabukuru kuko kubakiwa inzu ntacyo kuyiriramo biba bisa n’aho ari ubufasha bwa mwikize.
Eliyeli IRAGENA
Kinyarwanda
English



