Byashyizweho 03 Feb,2021 21:23:59 na TWIBANIRE Sandrine
Abiga mu kigo cy’amashuri cya GS Mugina ya II giherereye , mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko batorohewe n’imvune bahura nazo bajya gushaka amazi meza kure ,bityo bikadindiza imyigire kimwe n’isuku .
Abana biga kuri GS Mugina II baratakambira ubuyobozi kubafasha gusohoka mu kibazo cyo kutagira amazi kitaboroheye namba , aho bavuga ko kujya kuvoma mu bishanga bituma bakererwa amasomo,ndetse ko impungenge ari zose ku ndwara zituruka ku mwanda.
Abanyeshuri bagize bati:”kubona nayo muri kandangira ukarabe n’ikibazo kuko nitwe tuyavana mu rugo,ikindi amashuri ntago tuyakoropa neza n’ibindi bikoresho dufite hano bikeneye amazi ntasuku.”
Mihigo Jean Pacifique ni umurezi muri GS Mugina avuga ko hatagize igikorwa ngo babone amazi meza ,imibereho y’abana ndetse n’ ireme ry’uburezi muri rusange byaba bigana ahabi yagize ati:”muri ibi bihe by’izuba amazi dukoresha isuku abana bayavana iwabo ubwo nabyo murumva ko n’ikibazo,abana nabo iyo bagiye kuvoma ku mugoroba usanga bahuye n’ibibazo byo kubona amazi bityo rimwe na rimwe ugasanga isuku igoranye.”
Ni mu gihe Mujyawamaria Elizabeth, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bakwirwanaho mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.
Yagize ati:”uretse kwifashisha ubwo buryo bworoheje bwatuma abana babona uko bakaraba ndetse bagakomeza kwiga nk’uko mubizi ni kimwe mu byifashishwa kugirango amashuri akomeze gukora.mu gihe rero ikibazo kitaracyemuka ntayandi mahitamo dufite.”
ibigo bifite amazi meza ni 22 gusa mu bigo by’amashuri 128 biri mu Karere ka Gicumbi.