Gicumbi:Abakoze imirimo y'ubwubatsi bambuwe arenga miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda.

Byashyizweho 03 Feb,2021 18:54:35   na  Louise Mukantagengwa



Bamwe mu bakoze imirimo ku kigo cy’amashuri abanza cya Kinisha mu Karere ka Gicumbi baravuga ko hashize amezi agera kuri 2 batishyurwa amafaranga bakoreye bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha kwishyurwa kuko ngo bagowe n’ubuzima.

Ni abafundi n’abayede  babarirwa  muri  45 bavuga ko  bakoze imirimo   yo kubaka  ,abandi  basiga  amarangi  mu kigo cy’amashuri  abanza ya kinishya.

Ni imirimo  bavuga ko bari bitezeho  kubafasha kuzamura  imibereho yabo mu gihe bari kwishyurirwa igihe, ngo  nubwo  kuri  ubu   bari mu marira batewe  no kwamburwa  ,hakaba hashize amezi  asaga 2 nta gisubibizo bahabwa n'aba bakoresheje nk'uko Kayezu Elithie na Nshuti Isidore babivuga"ubundi bari batubwiye ko tuzajya duhembwa mu minsi cumi nitanu,inyubako igeze hagati bagiye baduhembera nk'ukwezi nabwo ntibaduhembe neza,ingaruka ni inzara twabuze amafaranga yo kwishyurira abana ku ishuri rwose byatwicishije inzara kuko nkubu dufiteyo imibyizi irenga mirongo ine".

MPOZAYO Jean Marie Vianney umusigire w’Umurenge wa Nyankenke avuga icyateye gutinda guhemba abakoze  imirimo   ku mashuri ya kinishya ndetse n’ikiri  gukorwa ngo bishyurwe.  

Yagize ati:"aba bafundi n'Abayede bakoreshwa na Rwiyemezamirimo kuko twe niwe duha amafaranga kuko niwe dufitanye amasezerano, ariko ntago yabambuye kuko tukimufitiye amafaranga tugomba kumuha ariko na none kuko baba bashonje nibihangane,twe tugiye gufata ikipe ibishinzwe tujye gusura inyubako noneho tubwire rwiyemezamirimo asabe amafaranga kugirango nawe yishyure abaturage yakoresheje".

Abaturage  bataka  ukutishyurirwa  imirimo y’amaboko  yabo ,ni abakoze muri  gahunda  yo kubaka  ibyumba  by’Amashuri  bishya   mu rwego rwo gukuraho  ingendo ndende   abana bakoraga  no kugabanya ubucukike mu bigo  by’Amashuri,bakaba  bishyuza  arenga  miliyoni 1.