Indonesia: Mu gihugu cya Indonesia bafashe umugore wo muri United Kingdom waruri ku rutonde rwabakekwaho iterabwoba.

Byashyizweho 02 Feb,2021 23:43:03   na  Radio Ishingiro/RFI.fr



Igihugu cya Indonesia cyataye muri yombi umugore waruri ku rutonde rwabakekwaho iterabwoba bafata umwanzuro ko bagiye kumusubiza mu gihugu cyabo.

Tazneen Miriam Sailar wavukiye mu mujyi wa Manchester ashyingiranwa n’umugabo wo mu gihugu cya Indonesia wiciwe mu gihugu cya Syria ariko atari umuntu uri mu mutwe w’iterabwoba.

Uyu muryango kimwe n’abandi banyamahanga police yo muri Indonesia yari yabashyize ku rutonde rwabacyekwaho iterabwoba muricyo gihigu.

Tazneen Miriam Sailar w’imyaka 47 y’amavuko n’umuhungu we wavukiye mu gihugu cya Indonesia barafashwe bavanywe mu mujyi wa Jakarta nyuma yo gufatwa umwaka ushize ntampapuro zibemerera kuguma mu majyefo y’iburasirazuba bwa asia,nk’uko umunyamategeko we Farid Ghozali yabitangaje.

Umukuru w’abashinjwe abinjira mu gihugu cya Indonesia Ahmad Nursaleh yagize ati” Yari yagumishijwe murugo mu gihe ategereje gusubira iwabo,ibyo akaba azafashwa na British embassy”.

Embassy yanze kugira icyo ibivugaho bikaba bitaramenyekana igihe azasubizwa iwabo.

Umunyamategeko we Ghozali yatangaje ko yagiye mu muryango wa islam mu gihugu cya Indonesia mu mwaka wa 2005 nk’umukorera bushake mu buvuzi atanga ubufasha ku bantu bahuye n’ibibazo rusange.

Abashinzwe umutekano bo mu mujyi wa Jakarta, Jones yavuze ko uyu mugore Sailar kuba yaragaragaye ku rutonde rwabakekwaho iterabwoba bishobora ku mwangiriza ubushobozi bwe bwo gukora no kujya ahantu.

Jones, yagize ati”Niba uri ku rutonde,bizakujya ku mutwe,uyu mugore mu byukuri sinzi ibizamubaho naramuka asubiye mu gihugu cy’iwabo muri UK”.

Umunyamategeko we yavuze ko abashinzwe iperereza mu gihugu cya Indonesia babajije Sailar.Yagize ati”Ubu duhanze amaso abashinzwe abinjira mu gihugu icyo bazavuga”.

Mu gihe uyu munyamategeko wa Saillar yongeyeho avuga ko uyu mugore yifuza kuba yaguma muri iki gihugu cya Indonesia.