Byashyizweho 02 Feb,2021 19:34:16 na Radio Ishingiro/BBC.com
Aba barimo 2 biyongeraho umwe w’umunyamategeko bose babarizwa mw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi(Movement for Democratic Change (MDC), intandaro y’itabwa muri yombi bashinjwa gutuka no gukoresha imvugo iteye isoni yabwiwe abaporisi.
Ifungwa ryabo rije rikurikiye imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Harare kunyubako ya leta nk’uko byatangajwe na Police y’iki Gihugu cya Zimbabwe.
Police yagize iti:”police ya Zimbabwe turemeza ifungwa rya Joanna Mamombe (umunyamategeko), Netsai Marova na Cecilia Chimbiri nyuma yo kwigaragabya byabaye ku nzu ya leta I Harare.”
Aba bagore bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota yakurikiye imodoka ya police ubwo bari mugikorwa cyo gukurikirana imyigaragabyo yabaga , ariko bagenda batuka police aribyo byatumye bafatwa bagafunga.
Police yakomeje ishimangira ko leta ya Zimbabwe yashyize imbaraga mu guhangana n’abatavuga rumwe nayo.
Hagato aho,leta y’ubwongereza yatangaje ko yafatiye ibihano abayobozi bane b’urwego rushinzwe umutekano muri Zimbabwe, ubu barashinjwa kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, harimo kwica abaturage bigaragabya ,urugero batanga ni urwo mu mwaka wa 2018 mu gihe cy’amatora habaye ubwicanyi .