SOMALIA: Abagera kuri 5 bishwe mu gitero cya Al- Shabaab muri hoteli yo mu mujyi wa Mogadishu.

Byashyizweho 01 Feb,2021 21:32:42   na  Radio Ishingiro/RFI.fr



Police yatangaje ko abagera ku bantu batanu bishwe mu masaha ashize mu gitero cyagabwe n’umutwe witwa Al-Shabaab muri hoteli iherereye mu mujyi wa Mogadishu.

Umutwe wa Al-Qaeda wihuje n’ubwoko buzwi nka jihadists,wohereza imodoka irimo igisasu aho binjirira muri iyo hoteli yitwa Afrik hakunda kuba hari akavuyo ka bantu n’ibintu hegereye ikibuga k’indenge.

Umupolice wo mu gihugu cya Somali witwa Sadik Dudishe yatangarije itangazamakuru ko bamwe mu bagabye igitero bane muri bo bapfuye.

 Yagize ati”Mu bitabye imana harimo abasivile 5 n’abagabo bari bitwaje imbunda batatu bapfuye umwe yitanga ahasiga ubuzima”.

Akomeza avuga ko abantu bagera kw’icumi nabo bakomeretse.

Amakuru yavuye muri minisiteri yavuze ko muri bamwe bahuye n’icyo kibazo harimo na generali Mohamed Nur Galal utakiri mu rwego rwingabo.

Ali Ato, yakoraga kuri hotel yagabweho igitero.Yagize ati’’Ntabwo nigeze mba umuhamya w’ibintu biteye ubwoba nk’ibi.”

Umutwe wa Al-Shabaab,wakuwe mu mujyi wa Mogadishu na leta y’afurika y’unze ubumwe bashinzwe amahoro mu mwaka wa 2011.

Uwo mutwe uracyakora ibyo bitero hanze y’imijyi,aho bagaba ibitero kuri leta ndetse n’abacivile. Kugeza ubu imaze kugaba ibitero mu gihugu cya Kenya yica benshi batari bake.