Gicumbi:Abaturage bamaze imyaka 4 ntagitonyanga mu mariba bubakiwe n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gicumbi.

Byashyizweho 31 Jan,2021 21:36:40   na  Radio Ishingiro/E.Nzabarinda



Umudugudu wa Ryakirayi,mu kagari ka Mukono mu murenge wa Bwisige barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi kongera kubaha amazi dore ko amariba yari yarubatse hashize imyaka hafi 4 nta n’igitonyanga wabonamo dore ko n’amatiyo aca mu butaka nta mazi ayarangwamo.

Aba baturage bakomeje kwibasirwa n’indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda mu gihe ubuyobozi buvuga ko mugengo y’imari 2020-2021, izarangira mu kwezi kwa 6 aribwo bazasana umuyoboro usanzwe ugeza amazi Ruhondo –Mukono.

SIKUBWABO Janvier umuturage utuye mu mudugudu wa Ryakirayi ahakomeje kwibasirwa n’indwara z’umwanda, yagize ati:”Amavomo arubatse ariko ntamazi arimo, za 2014  hari umushinga wa twubakiye ayo mavomo nyuma yaho baza kugenda none ubu indwara nk’inzoka zatumaze.”

NTEZIRYAYO Anastase umuyobozi w’akarere  ka Gicumbi  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga    ko   uyu muyoboro uzasanwa muri iyi ngengo y’imari izarangira mu kwa 6 uyu mwaka,kandi ko amasoko yatanzwe yo kuwukora.

Yagize ati:”Umuyoboro w’Umurenge wa Bwisige wamaze igihe udakora ngirango umufatanyabikorwa AYATEKE niwe ugiye kuzadufasha kuwusana kuko asanzwe adufasha mu gucunga amazi, mugengo y’imari 2020-2021 izarangira mu kwa 6 twabashyize muri gahunda ko bazasanirwa.”  

Aya mavomo yubatswe ku muyoboro Ruhondo –Mukono. umuyoboro ukaba ugiye gusanwa ugatwara  amafaranga agera  kuri 124.000.000 ayo mavomo nta n’igitonyanga kibarizwamo.Hari amavomo 7, atatu niyo akora naho andi 4 ntakora.

Ubuyobozi   bw’akarere ka Gicumbi busobanura   ko  ababona  amazi  meza  mu karere hose bageze ku gipimo cya 88.8%, naho ababona amazi muri metero 500  bagera kuri 65%.  Gahunda ya Leta yo kuva muri 2017-2024 nuko amazi azagera kuri buri munyarwanda 100%