Lebanon:Abaturage batsembeye leta ko badashobora kujya muri guma murugo.

Byashyizweho 30 Jan,2021 21:21:05   na  Radio Ishingiro/RFI.fr



Abarenga abantu 400 bakomeretse mu majyaruguru yo mu gihugu cya Lebonon muri iki cyumweru aho habayeho imvuru yatejwe na covid-19 hagati ya bashinzwe umutekano ndetse n’abarwanya guma murugo bavuga ko bakwincwa n’inzara.

Guhera mu mwaka wa 2019,igihugu cya Lebanon cyarahombye mu bukungu guhera mu mwaka wa 1975-1990 yatewe n’intambara.

Abagera kur ½ batuye igihugu cya Lebanon bari munsi y’umurongo w’ubukene dukurikije uko Leta zunze ubumwe zibivuga ,mu gihe kandi amafaranga yitwa pound yo mu gihugu cya Lebanon yatakaje 80% y’agaciro bitewe n’amadolali atemewe.

Umuryango w’abibumbye ushinzwe kugemura ibiryo wavuze ko,mu mwaka ushize mu kwezi kwa gatandatu,icyorezo cya covid-19 n’izindi ngamba zagiye zishyirwaho zatumye abaturage bo mu gihugu cya Lebanon baba abashomeri.

Ni mu gihe kandi Lebanon umwaka ushize yagize isanganya ziturika ry’ububiko bukomeye mu kwezi kwa munani byabereye ahitwa Beirut.

Uko guhungabanya amahoro y’igihugu kwahitanye abantu barenga 200 cyangiza umujyi,bituma leta itakaza amafaranga agera kuri biliyoni z’amadolali bitewe n’ibyangije.

Igihugu cya Lebanon kimaze kugira abanduye bagera kuri 293,157 za covid -19 n’impfu zigera kuri 2,621 guhera mu mwaka ushize mu kwezi kwa gashyantare.

Muri uku kwezi ubuyobozi bwa Lebanon bagenzuye bimwe mu bikwirakwiza covid-19 bahita bashyiraho amategeko yemeza ko bagomba gushyiraho guma murugo kugeza mu kwa kabiri tariki 8.

Ayo mabwiriza akaba azajya yemerera amasoko agurisha ibyo kurya nabwo abibashyira mu ngo zabo.

Imwe mu miryango nterankunga nka Save the Children charity bagize bati’’Dufitiye impungenge imiryango itishoboye ndetse n’abana babo uburyo bazabasha kubaho muri iki gihe’’.

Kugirango bazoroshye uyu mutwaro,banki y’isi yemeye imfashanyo ifite agaciro kangana na miliyoni 246 z’amadolali gufasha abaturage 786,000 bo mu gihugu cya Lebanon.

Abayobozi batangaje ko batangiye gutanga 400,000 z’amadolali ku miryango ingana na 230,000.