Gicumbi:Hamwe mu dusantere tudafite umuriro w’amashanyarazi bavuga ko baheze mu bwigunge ko ntaterambere bafite.

Byashyizweho 29 Jan,2021 23:51:55   na  Radio Ishingiro/E.Nzabarinda



Bamwe mu bacuruzi bo muri Centre ya Duwane mu murenge wa Rukomo ,mu karere ka Gicumbi baravuga ko iterambere ryabo rigikomwa mu nkokora no kutagira umuriro w’amashanyarazi ,kuko ngo bituma bataha kare birinda ibishobora kubateza umutekano mucye .

Centre  ya Duwane  iherereye   mu kagari ka Cyeya, mu murenge wa Rukomo ,ni centre  y’ubucuruzi  ishushye  bigaragazwa   n’urujya n’uruza rw’abantu, nubwo bimeze  uku  ariko  abahakorera  ntibanyuzwe  no   kutagira    umuriro w’amashanyarazi,kuko ngo   bituma bataha kare badacuruje  bitewe n’umwijima wabateza umutekano muke.

UWANYIRIGIRA Anathalie. Yagize ati:”tubonye umuriro twacana telephone abakora kogosha bagakora, mbese ntago twabura iterambere kandi ubucuruzi bwacu bwaterimbere cyane.”

NTEZIRYAYO Anastase umuyobozi w’akarere  ka Gicumbi  wungirije ushinzwe iterambere  ry’ubukungu avuga    ko  hakiri  uduce tumwe na tumwe  mu karere  tutaragerwaho  n’umuriro ,gusa ngo  ibi bikorwa  bimwe muribyo bizakemurwa  ni  ngengo y’imari  itaha  ya  2021-2022.

Yagize ati:”ni santere (center) igenda iterimbere ariko na none ni santere yatekerejweho kimwe na handi nka Duane, kanombe ku buryo mungengo y’imari y’AKarere ka Gicumbi batekerejweho nabo bazahabwa umuriro.”

Ubuyobozi   bw’akarere ka Gicumbi busobanura   ko  abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi    ku muyoboro mugari  mu ngo 94.000   zigize   akarere   ka  Gicumbi  ingo 32.574  zikoresha  umuriro  w’amashanyarazi  bingana na 34.6%  , mugihe ingo 1849  zicana imirasire y’izuba ku gipimo cya 19.67%,haba  abakoresha  amashanyarazi kimwe  n’imirasire  bose hamwe  babarirwa   kuri  54.3% .

Ni mu gihe gahunda ya   Leta y’Urwanda y’imyaka  irindwi 2017-2024  aruko  amashanyarazi azagera ku banyarwanda bose 100%.