KENYA: Police yo muri Kenya yataye muri yombi umugore wari ufite umwana w’amezi icyenda akaza kwincwa n’umuriro.

Byashyizweho 29 Jan,2021 20:39:38   na  Radio Ishingiro/Citizentv.co.k



Uruhinja rw’amezi icyenda rwapfuye ruhitanwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu yari aryamyemo.insanganya yabayeho yatumye na gace k’ubucuruzi kari hafi kitwa Mulot muri Bomet naho hafashwe n’umuriro.

Umuyobozi wo mu gace ka Kiplabotwo Stanley Towett.Yavuze ko inkongi y’umuriro yahitanye uruhinja yatewe na buji(candle).

Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru the citizen cyo muri kenya ko umubyeyi w’umwana yari yagiye asiga umwana uryamye nka saa 11h00 z’ijoro kuwa kane w’iki cyumweru.

Mu gihe insanganya yabaga hari abandi bana babiri bari baryamye mu kindi cyumba ariko bo baza gutabarwa.

Umuturanyi watabaye uwo muryango yavuze ko bafite ibyumba 3 kimwe aricyo cyagezwemo umuriro ugahitana uruhinja. Abandi bagatabarwa.

Police yatangaje ko yafashe nyina w’umwana mu rwego rwo ku muhata ibibazo cyangwa ngo hakorwe iperereza ryimbitse.