Kenyatta yavuze ko Moi yitabye Imana

Byashyizweho 08 Feb,2020 14:17:55   na  Umuseke.rw



Kenyatta yavuze ko Moi yari umuntu nk’abandi ushobora gupfa ariko ko ibikorwa bye bizahora ho, bikazahora byibukwa.

Yagize ati: “ Perezida Moi yari umuntu w’amaraso n’inyama ushobora gupfa ariko ibyo yakoze n’umurage asize ntibizibagirana iteka.”

Yavuze ko Daniel Arap Moi yabaye umwarimu w’Abanyakenya benshi ndetse nawe ubwe( Kenyatta) akemeza ko yamubereye umwarimu w’ikitegererezo.

Avuga ko abantu bagomba gusubiza amaso inyuma bakareba uko igihugu cya Kenya cyubatswe n’uruhare Moi yabigizemo nk’umuntu wakiyoboye imyaka irenga 20.

Daniel Toroitich Arap Moi yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko akaba yari amaze igihe runaka arwaye ndetse ngo byatangiye gukomera mu mpera za 2019 ubwo yagenderaga mu igare ry’abafite ubumuga.

Mu myaka mike yakoze impanuka bituma abagwa mu ivi, bikomeza gukomera kugeza ubwo yatabarukaga.

Yabaye uwa kabiri wayoboye Kenya na nyuma ya Jomo Kenyatta .