RAS yahize guteza imbere ubushakashatsi bushyigikira iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwifuza

Byashyizweho 08 Feb,2020 14:11:24   na  Admin



Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi (Rwanda Academy of Sciences) yatangaje ko igiye kubaka uburyo buhuriza hamwe imbaraga z’abashakashatsi, mu rwego rwo kurushaho gushyigikira gahunda ya Leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

 

Ibi byatangarijwe mu nama ya mbere ya RAS yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2020, yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo kuzamura imbaraga no kubaka ikiraro gihamye gihuza ubushakashatsi mu gihugu.

Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi ivuga ko urugero rwo gukora ubushakashatsi mu Rwanda rukiri hasi, bityo ko bifuza ko bwazamuka binyuze mu ntego bihaye kandi bikarushaho no kuzamura urwego rw’ababukora.

Ubuyobozi bwa RAS buvuga ko mu Rwanda hakiri umubare muto w’abashakashatsi ugereranyije no mu bindi bihugu ndetse hakenewe no kongera ibikoresho byifashishwa mu bushakashatsi butandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi, Prof Manasse Mbonye, yavuze ko zimwe mu mbogamizi zigaragara zirimo kuba n’abarimu bari mu Rwanda bari bitezweho gukora ubushakashatsi, batarahindura ibyo babukoreramo, kuko bagikora ibyo bakoze bakiri mu mashuri mu bihugu by’i Burayi.

Ati “Bamwe bacitse intege kuko nta nyungu zifatika babona bakura muri ubwo bushakashatsi bafata nk’uburuhije kandi bumara igihe kinini. Hari kandi no kuba abashakashatsi bo mu Rwanda bataziranye, bityo bakaba bakora ubushakashatsi bufite aho buhuriye batari hamwe kandi bari bakwiye guhuriza hamwe bagakora imishinga.

Prof Mbonye akomeza avuga ko kenshi umuntu ava aho yigiye, yagera mu Rwanda akadindira, akabura amikoro yo gukora ubushakashatsi, mu gihe hari ibigo byinshi bishobora gutanga inkunga yo gukora ubushakashatsi ariko hakaba hari ikibazo ko abantu batari hamwe, benshi bibereye mu bindi bidafite aho bihuriye n’ibyo bari bakwiriye gukoramo ubushakashatsi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari witabiriye umuhango wo gutangiza iyi nama, yavuze ko u Rwanda rukomeye ku bikorwa biteza imbere ubushakashatsi kuko byagaragaje umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Tugomba gushyira ubushakashatsi mu bigize ubuzima bwacu. Izi gahunda zose za leta zigomba kujyana n’ubushakashatsi bugaragaza impinduka mu mibereho y’abaturage biturutse ku guhanga udushya ndetse bikarushaho gushyigikira gahunda yo kubakira ku iterambere rishingiye ku bumenyi igihugu cyihaye.”

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi buzarushaho kugira ireme kuko buzajya bukorwa ku bufatanye bw’abantu bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye, bazajya baba bahurije hamwe ibyo bazi ku ngingo runaka.

Leta y’u Rwanda yemera ko ubushobozi bushyirwa mu bushakashatsi bukiri ku rugero rwo hasi kandi ko butangana n’icyerekezo igihugu cyifuza kugeraho cyo kubakira ubukungu bwacyo ku bumenyi.

RAS ivuga ko yashyize mu byiciro bitandukanye ibikorwamo ubushakashatsi birimo ubuhinzi n’ibidukikije, ikoranabuhanga, ubuzima n’ubuvuzi, imibare n’ubugenge n’ubumenyi rusange bwibanda ku bukungu, ubukorikori, indimi n’ibindi.

Kugira ngo umuntu yemererwe kujya mu Nteko Nyarwanda y’Ubumenyi bimusaba kuba afite ubumenyi burenze gutunga Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu masomo yazobereyemo cyangwa kuba yarakoze ubushakashatsi.

Kuri ubu Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi igizwe n’abantu 75 barimo abahanga mu ngeri zitandukanye bakoze ubushakashatsi n’inzobere zifite imirimo zishinzwe ifite aho ihuriye no gukora ubushakashatsi.

Biteganyijwe ko inama nk’iyi izajya iba buri mwaka kuko iyi yo yari igamije kumenyesha Abanyarwanda ko u Rwanda rufite Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi ifite ubushobozi bwo gufatanya n’ibindi bigo kuzamura ubushakashatsi mu Rwanda.

Impamvu leta yatangije Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi, ni ukugira ngo abashakashatsi babe bakwihuriza hamwe bakore ibijyanye n’umwuga wabo kuko bizanira igihugu umusaruro.

Usibye gukora ubushakashatsi kandi iki kigo gifite inshingano yo guhwitura abantu basanzwe mu bikorwa bya siyansi n’ubushakashatsi harimo no gushishikariza abana, abari n’abategarugori gukunda siyansi.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ni rwo ruza imbere mu guteza imbere ibikorwa bishingiye ku bushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ibikorwa bishingiye ku bushakashatsi bigira uruhare rungana na 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu buri mwaka; u Rwanda ruteganya ko ruzongera ubushobozi mu bikorwa by’ubushakashatsi ku buryo buzarushaho kwibanda ku bikenewe imbere mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi, Prof Manasse Mbonye, yavuze ko mu mbogamizi zihari harimo no kuba n’abarimu batarahindura ibyo bakoramo ubushakashatsi
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rukomeye ku bikorwa biteza imbere ubushakashatsi
Bamwe mu bari bitabiriye inama yiga ku buryo bwo guteza imbere ubushakashatsi mu Rwanda
Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi (Rwanda Academy of Sciences) yahize guteza imbere ubushakashatsi bushyigikira iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwifuza
Kugira ngo umuntu yemererwe kujya mu Nteko Nyarwanda y’Ubumenyi bimusaba kuba afite ubumenyi burenze gutunga PhD
Ubuyobozi bwa RAS buvuga ko mu Rwanda hakiri umubare muto w’abashakashatsi ugereranyije no mu bindi bihugu