Uwizeyimana Evode wahohoteye umugore na Dr Isaac Munyakazi ukurikiranweho uburiganya beguye

Byashyizweho 08 Feb,2020 14:04:21   na  Admin



Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’incuke, Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Dr Munyakazi Isaac n’uwo muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode beguriye icyarimwe ku myanya yabo.

Amabaruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi bombi bayashyikirije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2020.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.’’

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza.

Ku wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, yikubita hasi.

Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”

Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangiza iperereza kuri Uwizeyimana Evode, runatangaza ko ibizarivamo bizashyirwa ahabona.

Ku wa Kabiri kandi Ikigo ISCO cyatangaje ko “Uwizeyimana yahuye na Mukamana Olive ari kumwe n’ubuyobozi bwa @iscosecurity ku cyicaro gikuru cya ISCO mu rwego rwo gukomeza gusaba imbabazi ku ikosa ryakorewe Olive ari mukazi ke kuri Grand Pension Plaza.’’

Dr Munyakazi Isaac mu buriganya

Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2019.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko Munyakazi yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe. Gusa andi makuru yemeza ko ibyaha akurikiranyweho bikiri gukorerwa iperereza, nubwo nyir’ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.

Dr Munyakazi Isaac afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu micungire y’Uburezi (Education management) mu gihe Uwizeyimana Evode afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko.

Uwizeyimana Evode yari yararahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016. Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Dr Munyakazi Isaac we yinjiye muri Guverinoma mu Ukwakira 2016. Yahageze avuye muri Kaminuza ya Kigali yinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, yahakoze nk’ushinzwe ireme ry’Uburezi muri iyi kaminuza, nyuma aza kuba umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Imicungire y’Ubucuruzi (Dean of the Faculty of Business Management and Economics) akabifatanya no kwigisha.

Uwizeyimana Evode yeguye ku mwanya we nyuma y'imyaka isaga itatu yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko